Umukobwa wishe Kanumba yahawe amabwiriza yayarengaho abazimu bakazamuhana

0
46

Umuryango wa Kanumba Steven wahaye Michael Lulu amabwiriza agomba gukurikiza yabyanga umuzimu w’umusore bahoze bakundana ukazahora umubuza amahwemo ubuzima bwe bwose.

Michael Lulu yari amaze amezi arindwi afunzwe, ni we wahamwe n’icyaha cyo kwica Kanumba Steven bahoze bakundana. Yarekuwe tariki ya 14 Gicurasi 2018 bitegetswe n’Urukiko Rukuru.

Igihano Michael Lulu yari yarakatiwe cyavunjwemo imirimo nsimburagifungo[community service] azakora ari hanze. Charles Kusekwa Kanumba, se wa Kanumba yabwiye Ijumaa Wikienda ko yakiriye neza ifungurwa ry’uyu mukobwa mu gihe umugore we Flora Mutegoa yababajwe bikomeye n’umwanzuro urukiko rwafashe.

Yagize ati “Ikintu cyose hano ku Isi gitegurwa n’Imana, ikintu cyose kibaho ku bw’urukundo rw’Imana. Ntabwo nababazwa n’uko Lulu yafunguwe, byaranshimishije kuko nubwo yari gufungwa imyaka ijana Kanumba we yamaze kuva kuri iyi si, ntabwo byatuma agaruka ku isi.”

Yongeyeho ko Lulu nk’umukobwa wifuza kugira umuryango akaba umugore ndetse akazabyara abana ngo hari ibyo akeneye gukora kugira ngo umuzimu wa Kanumba utazamutera ibibazo.

Yagize ati “Lulu akeneye kugira umuryango, akeneye kurongorwa akabyara n’abana ndetse akabaho mu mahoro. Ndamusaba ko yajya gukora isuku ku mva ya Kanumba, ibi bizamuha amahoro areke gukurikirwa n’imyaku. Ibyo bibazo byose azabisiga ku mva, niko mu muco wacu biteganyijwe.”

Charles Kusekwa Kanumba yahamije ko Lulu narenga kuri ibyo ngo azagira ibibazo bikomeye mu buzima bwe, by’umwihariko ngo natajya ku mva kuhakorera iyi mihango azabaho arushye kandi ntazigera ahirwa mu buzima bwe.

Yagize ati “Igikenewe ni uko Lulu yakurikiza ibyo umuco wacu usaba, ariko natabikora azasanga adafite amahoro mu buzima bwe bwose. Nakora ibyo azaruhuka, ntazagirana ibibazo n’umuzimu wa Kanumba, amaraso ye ntazamukurikirana.”

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here