Abanyeshuri bo muri kaminuza bahawe laptops(POSITIVO) baba bagiye kuguranirwa izindi zijyanye n’icyerekezo

4
41069

Kuri uyu wa Kabiri, ubwo Minisitiri Nsengimana yagiranaga ibiganiro n’abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko ku mikorere y’umushinga wa Positivo mu mashuri makuru. Abadepite bahase ibibazo Minisitiri  kuri mudasobwa zagombaga gutangwa n’uruganda Positivo zigahabwa abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye ariko zikajyanwa no muri Kaminuza.

Mu mwaka wa 2015 nibwo uruganda Positivo rwatangiye gukorera mu Rwanda ku cyifuzo cya Leta cyo guteza imbere ikoranabuhanga cyane cyane mu mashuri. Bamwe mu bahawe izi machine za positivo muri Kaminuza  baje kumenyesha abadepite ko zidakora neza ndetse ko hari n’izapfuye.

Abadepite baketse ko habayeho gufatirana abanyeshuri bo muri kaminuza

Depite Uwamama Marie Claire yabajije Minisitiri impamvu bemeye ko izo mashini zitangwa muri Kaminuza kandi bazi ko ubushobozi zifite ari buke.

Yagize ati “Izi mudasobwa zikorwa ntabwo zakorewe gukoreshwa mu mashuri makuru, none se umusaruro wo mu mashuri abanza ni kimwe n’uwo mu mashuri makuru? Niba rero zarakorewe abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bivuze ko mu mashuri makuru hagombaga kugira ikindi cyiyongera. Kuki mwazihaye abanyeshuri kandi muzi ko ntacyo ziri bubafashe? Ndumva mwakabaye muvuga muti ‘bazifate bazisubize nkuko n’abakozi ba Leta bazisubiza noneho mukabaha izifite ubushobozi bw’ibiteganyijwe mu mashuri makuru.’”

Depite Nyirahirwa Veneranda yavuze ko abanyeshuri bo muri Kaminuza bashobora kuba barafatiranywe kubera nta mikoro yo kugura imashini zisumbuyeho cyangwa se bakaba batarasobanuriwe ko nta bushobozi zifite.

Ati “Ese aho aba banyeshuri bahawe izi mudasobwa bakazakira si ya maburakindi, bakavuga ngo nta kundi byagenda nubwo zidakwije ubuziranenge cyane cyane ko zanafatwaga ku mwenda tuzi amikoro y’Abanyarwanda by’umwihariko abanyeshuri? Ibi ntabwo byaba ari nko kubafatirana?”

“Nta munyeshuri wahawe mudasobwa atayikeneye”

Minisitiri Nsengimana yavuze ko aho bazishyize mu mashuri abanza n’ayisumbuye nta kibazo zigeze zigira ahubwo ikibazo cyagaragaye muri Kaminuza nabwo ku bazikoresheje ibirenze ibyo zagenewe gukora.

Yavuze ko umunyeshuri bamuhaga mudasobwa ku bushake bwe kandi yasobanuriwe.

Ati “Ubushobozi bwa ziriya mudasobwa ntabwo bushidikanywaho mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Izi zari zaragenewe abantu bagiye gukoresha mudasobwa bwa mbere, nta kwinuba twigeze duhura nako mu mashuri abanza n’ayisumbuye [..] Nta muntu wahawe mudasobwa atayisabye, ntabwo byakozwe ku ngufu. Ni umuntu ku giti cye wagendaga akayisabira kuko azayiyishyurira, ikindi kandi ntitwigeze dufunga izindi mudasobwa zinjira mu gihugu ngo abe ari bwo buryo busigara bwonyine.”

Minisitiri Nsengimana asobanurira abadepite  kubijyanye n’itangwa rya positivo mu mashuri makuru na za kaminuza.

Nsengimana yavuze ko gutanga izo mashini byatewe n’igihombo bari bamaze kugira kandi bakagendera no kuba hari abandi bazisabaga ngo bazikoreshe iby’ibanze. Yagize ati “Twaravuze tuti iza One Laptop Per Child zatangirwaga ubuntu ariko izi tuzishyuza. Ukuri kwabayemo rero twagerageje kwishyuza ariko ntibyaduhira cyane kubera amikoro y’amashuri n’ay’abantu n’ubwitabire ntibyajyanye n’umuvuduko wari ukenewe mu kwishyura [… ] Nta gahunda twari dufite mbere yo kuvuga ngo izi mudasobwa zagenewe amashuri abanza n’ayisumbuye tuzajya kuzitanga mu mashuri makuru, abantu barabisabye. Nta wayihawe atayikeneye cyangwa se wayihawe ku buntu, yafashe uyishaka kandi twarabasobanuriye.”

Minisitiri yavuze ko ubu Positivo yatangiye gukora ubundi bwoko bwa mudasobwa zigezweho.

Nkuko biri mu masezerano yabahawe positivo(machines laptop)  imwe izajya yishyurwa amafaranga asaga gato ibihumbi 240 Frw akishyurwa mu byiciro, ushaka kuyishyurira rimwe agatanga asaga gato ibihumbi 210 Frw.

Depite Edda Mukabagwiza abaza Minisitiri  impamvu bemeye ko positivo zihabwa abanyeshuli bo muri za kaminuza kandi ari nta bushobozi buhambaye zifite

Depite Nyirahirwa Veneranda wabajije niba izo machine zaguranirwa abazifite

4 COMMENTS

  1. Uretseko gupfa kwizi machine rwose ntabwo zifite ubushobozi, ikindi abazitanze kuruganda ngo bazikore izapfuye mukwa1/2017 naniyisaaha ntibarazihabwa. Babaza kuruganda (positivo) ngo ziri kuri REB, Reb nayo ngo ntabwo zirava kuruganda .ese ibyo nabyo ko bidindiza iterambere ni cyizere cyuruganda .byaba byiza batuguraniye kuko usanga ntacyo zimaze

  2. Ntabwo izo machine ntabuziranenge zifite nizabana ntabwo zikwiye abanyeshuri bakaminuza nkajye nayishyizemo aga software twifashishaga mukwiga ihita ipfa nubu iri imasoro sindayibona imaze amezi arenga icumi ubwose imariye iki ko nsa nkaho ntayo nabonye

  3. Wow, fantastic weblog layout! How lengthy have you ever been blogging for?

    you made running a blog look easy. The total look of your web site is wonderful, as smartly
    as the content!

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here