Abasaga 16 bapfiri ye mumirwano hagati ya Palestine Muri Gaza kumupaka wa Israel Abandi barakomerka

0
114

Umunyamabanga wa UN yatangije iperereza  Nyuma yaho palestina itangaje ko abaturage bayo 16 baguye mumirwano  yabaye hagati yabo n’igisirikare cya Israel ejo kuwa gatanu tariki 30 werurwe Abandi basaga ijana barakomereka bikabije,

Abo kuruhande rwa Palestine bavuzeko  Amakimbirane ya Israel-Palestine yatangiriye  muntambara yabereye muntara ya  Gaza yatangiye 2014 Akaba ariyo musemburo wurupfu rwa basaga cumi na batandatu kuruhande rwa Palestine ejo kuwa gatanu.

Taye-Brook Zerihoun umudepite ushinzwe political affair muri UN yatangaje  ko ibibazo byo muntara ya gaza bishobora gufata igihe kirekire agasabako bakwirinda kwangiriza abadafite aho bahuriye nibyo bibazo(abasivire) biganje mo nk’ abana ndetse n’abagore

Bwana Taye Brook Zerihoum Yanasabye Israel kwita kunshingano mpuzamahanga yo kwita kuburenganzira bwa Muntu.

Munyandiko yagaragaye  Ambasaderi wa Israel muri UN bwana Danny Danon   yagaraje ko yinubira imenywa ryamaraso rikorerwa hamas –umutwe witwara gisirikare ukontorora intara ya gaza iri mu butaka bwa palesine

Muhammoud abbas perezida wa Palestine yatangaje  urupfu rwabaturage ba palestina rwihishwe inyuma ya Israel

 

Impamvu nyamukuru yatumye imirwano ibera kumupaka  nuko ibihumbi byabaturage ba Palestine bari bamaze ibyumweru bitandatu bigabije imihanda  bagana kumupaka, urugendo rwiswe dabbe Great March Return. Urwo rugendo rwari rugamije gusabira impunzi uburenganzira bwo gusubizwa iwabo muri Palestine bakavanwa muri Israel aho baherereye ubu. Aba ba nya Palestine bashyinze inkambi zabo ahantu hatanu hegereye umupaka  Bakaba Barahereye Beilt honnoun mumajyaruguru berekeza Rafah hafi yumupaka wa Egypt.

ikarita igaragaza  ahantu abanya palestina bari bashyize inkambi

Igisirikare cya Israel cyamaze kubonako ntahantu na hamwe cyajya giciye kumupaka uherereye muri Gaza kubera ko abanyapalestine bari bahakambitse israel Yahise ibagabaho igitero kugira ngo babace intege.

 

Israel defence force(IDF) yatangaje ko ibihimbi  17000 byabanya palestine byari byigaruriye uduce dutanu turi hafi yumupaka  bisonuye ko bari bashaka kwigarurira ikigo cyagisirikari cya Israel cyegereye intara ya gaza.

IDF yavuze ko kandi abaturage ba palestine barashwe arabagerageje  gutera amabombe ya peterori ndetse namabuye kubashyinzwe umutekano  no kumupaka wa  Israel.  Abarashwe bari abagerageje kwangiriza umupaka , Raporo yakozwe na Jerusalem post.

Naho kuruhande rwa Palestine igashinja Israel gukoresha drone maze bakatera ibyuka biryani mumaso muri tumwe muduce twa banya Palestine .

Raporo yakozwe na UN yatangaje ko abasaga 1,400  kuruhande rwa palestine bakomerekeye bikabije muri iyi mirwano Abandi cumi na batandatu bakitaba Imana nkuko tubikesha BBC NEWS

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here