Aline Gahongayire ngo yaba yifuza umukunzi nyuma yo gutandukana n’umugabo we

0
1113

Umuririmbyi usanzwe aririmba indirimbo zihimbaza Imana, Aline Gahongayire, yakomoje ku kuba yakongera kwinjira mu bijyanye n’urukundo nyuma y’aho urukiko rumutandukanyije na Gahima Gabriel wahoze ari umugabo we.

Nyuma yo kumurika album yise ‘New Woman’  Aline Gahongayire yari amaze igihe mu nkiko aburana na Gahima Gabriel wahoze ari umugabo we bakaza gutandukana. Aba bombi bahawe gatanya ku wa Kabiri, tariki 28 Ugushyingo 2017, Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru rwasomye umwanzuro wemeza ko batandukana.

Aline Gahongayire yatandukanye burundu n’uwahoze ari umugabo we

Mu kiganiro Gahongayire yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 1/12/2017 yakomoje ku bijyanye n’uko ahagaze ku bijyanye no kuba azongera kwinjira mu bijyanye no gukundana agaragaza ko ari ibintu yiteguye ko bizaba ariko na none avuga ko yabyeguriye Imana.

Yagize ati “Ntabwo nabyita kujya ku isoko ariko yego bizaza, niyo ibikora izongera ibikore. Imana ikora byinshi niyo yabikoze n’ibyo mbashije kugeraho. Ibyo umuntu byose yagezeho niyo ibikora ku bw’ibyo ntekereza ko n’urugendo rw’urukundo izongera ikabikora, nayihaye byose.”

Aline Gahongayire ubwo yahabwaga gatanya n’umugabo we Gabriel

Ibyo yavuze nyuma yo guhabwa gatanya byisanisha n’andi magambo yigeze kuvugira kuri Radio Ijwi rya Amerika muri Nzeri 2016 ubwo yari abajijwe ku gatotsi mu mubano we n’uwahoze ari umugabo we Gahima Gabriel.

Icyo gihe yagize ati “Impamvu natandukanye na we, ni uko byanze burundu, byaranze ntabwo twumvikanye, ntabwo turi abanzi ariko ntabwo twumvikanye. […] Ntabwo ndi mubi Imana izampa undi, nzabona undi mugabo ntabwo nzakomeza kubaho gutya. Undi mugabo nzamushaka, ko nkiri muto se! […] Nkeneye kubyara, nkeneye kuba nyina w’amahanga, humura undi mugabo nzamushaka, nako ntabwo nzamushaka azanshaka.”

Umwanzuro w’urukiko wemeza ko Gahongayire na Gahima bahawe uburenganzira bwo gutandukana wagaragaje ko batandukanye bisesuye biciye mu mategeko ndetse ko ntacyo bagomba kugabana kuko nta mwana cyangwa umutungo bari bafite.

Aline Gahongayire ubwo aheruka kumurika album ye yise “New Woman”

 

Yongeye kugaruka mu bijyanye no gukina filime

Mu minsi ishize ubwo uyu muririmbyi yamurikaga album ye ya karindwi yise “New Woman” yahishuye ko yongeye gusubira mu mwuga wo gukina filime nyuma y’iyitwa “Ikigeragezo cy’Ubuzima” yamenyekanye cyane ndetse igakundwa na benshi mu Rwanda.

Aline Gahongayire ari kubaka umubiri bizamufasha kugabanya ibiro kugirango abashe gukina filime

Muri Waramutse Rwanda yagize ati “Nasubiye mu gukina filime mfite album zirindwi hanyuma rero reka nsubire no mu gukina filime. Ni filime za gikirisitu ariko iyo mvuga gikirisitu ni ubutumwa bwiza bushobora gushishikariza umugore kubaha umugabo, ni ubutumwa bwiza bushobora kugirira umuntu akamaro, nta mupaka ubaho mu by’Imana, umugisha w’Imana burya ntugira amacakubiri. Icyo Imana izanyobora gukora ni cyo niyemeje kujyamo.”

Aline Gahongayire yatandukanye n’umugabo we nyuma yo gupfusha umwana wabo w’imfura.