BITUNGURANYE: ZINEDINE ZIDANE YASEZEYE KU GUTOZA IKIPE YA REAL MADRID

0
86

Zinedine Zidane wari umutoza w’ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne, yasezeye ku kazi ko gutoza iyi kipe mu buryo butunguranye dore ko yari aherutse kwesa agahigo ko gutwara ibikombe bitatu yikurikiranya by’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions League).

Kuri uyu wa Kane tariki 31 Gicurasi 2018 nibwo Zidane yatangaje amakuru yo gusezera mu ikipe ya Real Madrid mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku kibuga cy’iyi kipe.

Mu gutangaza ko asezeye, Zidane yagize ati “Nafashe icyemezo cyo kudakomeza kuba umutoza wa Real Madrid. Iki nicyo gihe kuri buri wese, n’ubwo hari abo byatungura, ariko byagakwiye gukorwa ku bw’inyungu za buri wese, abakinnyi, ikipe nanjye ubwanjye. Iyi kipe igomba gukomeza gutsinda kandi ikeneye impinduka…”

Zidane avuye muri Real Madrid ari umwe mu batoza bayitoje bakayigeza kuri byinshi kuko yabashije kuyihesha ibikombe bitatu bya UEFA Champions League y’ikurikiranya, aka kakaba ari agahigo katarakorwa n’indi kipe iyariyo yose ku Isi.

Yayihesheje kandi ibikombe bibiri by’isi by’amakipe atari ay’ibihugu (FIFA Club World Cup) ndetse n’igikombe kimwe cya shampiyona.

Gusa muri uyu mwaka w’imikino ushize ntiyitwaye neza mu mikino ya shampiyona, kuko yarangije irushwa na mukeba wayo FC Barcelona amanota 17 yose, ibintu bitashimishije abafana kuko iyi kipe iba ihanganye cyane na Barcelona kuruta uko yakwitwara neza mu yandi marushanwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here