Byinshi utamenye ku kwegura kwa President Robert Mugabe

0
1248
Zimbabwe's President Robert Mugabe addresses the ZANU-PF party's top decision making body, the Politburo, in the capital Harare, February 10, 2016. Mugabe, the only leader that Zimbabwe has ever known, turns 92 this month amid escalating tensions within his ruling ZANU-PF party over who will eventually succeed him. REUTERS/Philimon Bulawayo TPX IMAGES OF THE DAY - RTX26CYU

Muminsi ishize ntakindi kintu cyari kiri kuvigwa uretse kwegura ku wari umuyobozi wa Zimbabwe Robert Mugabe amakuru agaruka buri mwanya ava mubagize uruhare mu kweguzwa kwa Mugabe agenda yiyongera haracyari nibindi byinshi biteye amatsiko tugiye kubabwira byinshi mubyo mwaba mutaramenye kwiyeguzwa rya Robert Mugabe

Amakuru yatangiye abasirikare bigabiza imihanda bavuga ko bari guhiga inkozi zibibi zamunze reta ya Zimbabwe ibintu byayobeye abantu benshi kuko byafatwaga nka kudeta (coup d’deta) ariko abayikoze bakavuga ko atariyo ko umusaza Mugabe ameze neza kandi ko batiteguye guhirika ubutegetsi

Igihe Mugabe yatahaga yaraherekejwe nabasirikare nki bisanzwe ageze iwe abasirikare bari bamurinze bahita bata muriyombi abarindaga urugo rwe ayoberwa ibibaye bamwinjiza mu nzu ashatse gusohoka baramutangira ababaza ibyabaye baramwihorera bivugwako yanakubise umukuru mubari bamuherekeje ariko we aramwihorera

Emmerson Mnangagwa, wasimbuye mugabe

Hashize umwanya muto nibwo umuyobozi wi ngabo yaje akamubwira ngo munywanyi (comrade) ubu watawe muriyombi ntago ugifite uburenganzira bwo gusohoka cyangwa gukora icyo ushaka,nibwo Mugabe yaguye igihumure naho umugore we bari kumwe ararira.

Yaje gukanguka nyuma yo kwitabwaho ahitabwira umukuru wingabo ati “ngiye kukugira visi president nonaha mpite ntangaza ko neguye kubutegetsi ube president ariko unsezeranye ko uzareka umugore wange agakomeza agakora muri Reta mugiye gushing”,ibi umuyobozi wingabo yarabyanze

Ibi byatangiye Mugabe yirukana uwari visi president Mnangagwa uyu ni umugabo uzi ubwenge cyane kuko yabonyeko naguma mugihugu azafugwa ahubwo ahungira mubushinwa aho yahuriye nuyu muyobozi wingabo bakumvika neza bitonze uko bazakura kubutegetsi Mugabe ariko ibyo kumurasa byo bumvikana ko batagomba kubikora ngo kuko Mugabe harahantu hanini yakuye Zimbabwe

Ibi abanyamerika ,abarusiya,abashinwa ubutasi bwabo bwari bubizi ariko ngo ntago bashakaga ko murikino gihugu habamo intambara niyo mpamvu babwiye Mnangagwa gukora uko ashoboye ntihabe kumeneka kwamaraso,niko yabikoze avuga ko atahiritse ubutegetsi kugirango inshuti zamugabe zitabona uko ziza kumutabara

Mugabe yabonye ko ntayandi mahitamo asigaranye aregura Mnangagwa ararahira kuba President wa Zimbabwe igihe cye cyo kuba kubutegetsi kirangirira aho ariko asezenywa ko atazigera akurikiranwa narimwe munkiko ,uyu musaza barakeka ko yahita yerekera muri singapuru aho yarasanzwe yivuriza tuzajya dukomeza kubagezaho amakuru amwerekeye.

Mugabe ntakiri President

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here