Gatsibo :Abafana ba Liverpool bo mu Rwanda bagabiye inka 3 zihaka abacitse ku icumu rya Jenoside

0
33

hari ku

cyumweru tariki 6 Gicurasi 2018 , abafana bakaba n’abakunzi b’ikipe ya Liverpool FC yo mu Bwongereza bo mu Rwanda bagera ku 140 basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruherereye i Kiziguro mu karere ka Gatsibo, ndetse banagabira inka abantu 3 bacitse ku icumu cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo basuraga urwibutso rwa Kiziguro, babwiwe amateka yako gace haba mbere, mu gihe cya Jenoside ndetse na nyuma yayo.

Mu ijambo ry’umuyobozi w’abo bakunzi ba Liverpool FC, Mutangana Alexis yagejeje kubari bari aho, yavuze ko iki ari igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka no kunamira abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ubu ibaye inshuro ya 3 bakora ibikorwa nkibi.

Bwa mbere mu 2016, basuye urwibutso rw’i Ntarama mu Bugesera ndetse baremera bamwe mubatishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi babaha ibiribwa, imyenda n’ ibindi bikoresho byo kwifashisha murugo.

Umwaka ushize wa 2017 basuye urwibutso rwa Mukarange mu karere ka Kayonza ndetse baremera abarokotse Jenoside bagera ku 8 aho babahaye ihene 2 kuri buri muntu ndetse baha abandi 5 umuriro uturuka kumirasire y’izuba.

Uyu mwaka rero wa 2018 bakaba barahisemo gusura uru rwibutso rwa Kiziguro kugirango bakomeze kumenya amateka ya Jenoside,uko yateguwe nuko yashyizwe mubikorwa.

Alexis Mutangana yagize ati ” Twasanze tudakwiye kugarukira mu bikorwa byo gufana gusa ahubwo nk’abanyarwanda beza, dukwiye no kugira uruhare mu kwubaka igihugu cyacu. Muri twe harimo urubyiruko rwinshi rukwiye kwigishwa no kumenya amateka y’igihugu cyacu kugirango rurusheho kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo haba mu Rwanda cyangwa ahandi hose ku isi.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gatsibo , Manzi Theogene wari waje kwifatanya n’aba bakunzi ba Liverpool muriki gikorwa, yashimiye cyane aba bafana.

Yahize ati “ Iki ni igikorwa cyiza gikwiye gushimwa ndetse n’abafana bayandi makipe babigireho gukora ibikorwa nkibi. Iyo mukoze igikorwa nkiki muba miriho mwandika amateka meza mugihe hari abandi banditse amateka nabi.”

Yijeje aba bafana ko ahandi hose bazajya gukora ibikorwa nkibi na we ngo bajye bamumenyesha na we atange inkunga ye ndetse anajyane nabo aho bazaba bateguye kujya.

Niyonziza Felicien uhagarariye Ibuka mu karere ka Gatsibo we yagize ati ” Iyo tubonye abantu bakora igikorwa nkibi byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi biduha icyizere cyuko u Rwanda ruriho rugana aheza hazira amacakubiri, hazira urwango, hazira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo. Tubashimiye kuba mwaratekereje kuza kwifatanya nabanya Gatsibo kwibuka no kunamira abacu bashyinguye hano.”

Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro hashyinguye abarenga bihumbi cumi na bine.

Abafana ba Liverpool bavuye ku rwibutso berekeje mu Murenge wa Ngarama aho baremeye abarokotse Jenoside 3 :Mukansanga immaculée, Mukaremera M. Goreth na Ruhumuriza Fidèle babagabira inka 3 zose zihaka mu rwego rwo kubafasha kuzamura imibereho myiza. Zose zifite agaciro k’ibihumbi magana inani na mirongo itandatu (860.000 FRW).

Rugaravu, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Ngarama, mu ijambo ry’ ikaze yagize ati ” Ni urukundo rukomeye ndetse n’ubwitange kubona abantu baturutse mu bice byose by’igihugu ariko bagatekereza kuza kugabira abanyengarama nyamara basimbutse ahandi henshi.

Bitweretse ko mwadutekereje kandi mudufitiye urukundo. Izinka zigabiwe aba baturage barokotse Jenoside yakorewe abatutsi ariko ni n’abaturage ba Ngarama muri rusange. Muzakomeze ibikorwa byiza nkibi kandi natwe twiteguye kuzakomeza gufatanya namwe.”

Manzi theogene , Vice mayor wari umushyitsi mukuru we yagize ati ” Umuntu akugabiye inka kiba ari igihango,ari urukundo, ari ubupfura. Abafana ba Liverpool FC ubu tugiranye igihango gikomeye kandi izinka mutugabiye ni ishyo kuko zizabyara zororoke. Natwe tubijeje ko tuzajya tubamenyesha uko zimeze nuko zungutse.”

Abagabiwe izi nka wabonaga bishimye cyane . Batangaje ko batabona amagambo akwiye yo kubashimira,kuko byabarenze. Bavuze ko nabo bazagabira abandi mugihe zizaba zimaze kubyara.

Aba bafana kandi bemereye abaturage baturiye aho ibiro by’Umurenge wa Ngarama byubatse dekoderi(decoder) ya Canal+ ndetse na screen na abonnement yamezi 3 kugirango bazabashe kureba umukino wanyuma wa Champions league aho Liverpool izaba ihatanira igikombe na Real Madrid.

Hakozwe kandi igikorwa cyo guhemba umufana w’indashyikirwa witwa Ngarambe Vincent.

Nyuma habayeho ubusabane hagati y’abafana ba Liverpool n’abaturage ba Ngarama ndetse habaho no gufata amafoto kurutare rwa Ngarama hamwe mu bice nyaburanga bigize uyu Murenge.

Itsinda ry’abafana ba Liverpool mu Rwanda ryashinzwe muri 2012 ariko ikipe ya Liverpool ibandika mu matsinda azwi ku isi ayifana muri 2015. Ushaka kwinjiramo yegera ababishinzwe bakamufasha.

Ubu ni itsinda rizwi mu Bwongereza ku buryo buri mwaka ikipe ya Liverpool ijyana abafana 3 buri mwaka kureba imikino inyuranye, bakabishyurira buri kimwe. Uherukayo ni Perezida w’iri tsinda wamazeyo iminsi 8 akareba umukino wa Shampiyona ndetse n’uwa Champions League ubanza aho Liverpool yatsinze AS Roma ndetse yaje no kuyisezerera muri aya marushanwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here