17 C
kigali,rw
Monday, April 23, 2018
Home Blog

Abahanzi bari muri PGGSS8, abayobozi ba Bralirwa n’aba EAP batanze mituweli 1000 ku batishoboye i Rwamagana-AMAFOTO

0
PGGSS8 I Rwamagana

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mata 2018 abahanzi bari guhatanira igihembo cya PGGSS8, ubuyobozi bwa EAP ndetse n’ubwa Bralirwa berekeje mu karere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’abamugariye kurugamba rwo kubohora igihugu batishoboye.

Iki gikorwa cyabereye ku biro by’akagari ka Murehe umurenge wa Muyumbo ahari hateraniye abaturage benshi bo muri uyu murenge bari banishimiye kubona aba bahanzi. Nyuma y’amagambo anyuranye yavuzwe n’abari bahagarariye inzego zinyuranye, abahanzi bahagurutse basuhuza abaturage bakajya banyuzamo bakanabaririmbiraho gato.

Nyuma y’aka kanya gato abahanzi bafashe umwanya bafatanyije n’ubuyobozi bwa Bralirwa na EAP bashyikiriza sheke ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda ahwanye na mituweli igihumbi zashyikirijwe abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, bo muri uyu murenge wa Muyumbo ndetse n’abamugariye kurugamba bakeneye ubwunganizi mu buzima bwa buri munsi.

Iki gikorwa cyakozwe n’ababahanzi ku bufatanye na Bralirwa nk’uko umuyobozi wa EAP yabitangarije Inyarwanda.com nyuma y’ikigikorwa. Nyuma y’iki gikorwa umuyozi wa EAP, Mushyoma Joseph uzwi cyane nka Bubu yatangaje ko hatahiwe igikorwa cyo gusurau rwibutso rwa Jenoside mbere gato ko ibitaramo bya PGGSS8 bitangira tariki 26 Gicurasi 2018.

Icyakora n’ubwo aba bahanzi bakoze iki gikorwa umuhanzi Bruce Melody ntabwo yabashije kugaragara aho cyabereye i Rwamagana cyane ko batangaje ko uyu muhanzi arwaye ndetse akaba yanasabye uruhushya ubuyobozi.

Derek, Khalifan, Olivis, JayC na Jimmy
MICO The Best

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya Commonwealth yayobowe n’Umwamikazi Elisabeth II

0
Perezida Paul KAGAME

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye itangizwa ry’Inama ya Commonwealth mu Ngoro y’Ubwami bw’u Bwongereza bwagutse, Buckingham Palace, yafunguwe ku mugaragaro n’Umwamikazi Elizabeth II.

Mu bandi bayobozi bo muri Afurika bitabiriye iyi nama, barimo nka Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Yoweri Museveni wa Uganda na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.

Igikomangoma Charles uyobora Wales wabimburiye abandi, yavuze ko ari ibyishimo kubona abayobozi bakomeye bakoraniye mu Bwongereza, avuga ko iyi nama ishimishije cyane ko ibaye ikurikira imikino ya 21 ya Commonwealth yabereye muri Australia, yitabirwa n’ibihugu bigera kuri 71.

Yavuze ko ku bwe Commonwealth ari umuryango uhamye, agaruka ku buryo wamubereye ikintu gikomeye guhera ku ruzinduko rwa mbere yagiriye mu gihugu cya Malta, ubwo yari afite imyaka itanu gusa. Icyo gihe ngo yagize amahirwe yo guhura no kuganira n’abantu bari bakomeye muri uyu muryango barimo Robert Menzies wabaye Minisitiri w’Intebe wa Australia; Kwame Nkrumah wayoboye Ghana; Keith Holyoake wabaye Minisitiri w’Intebe wa New Zealand; Jomo Kenyatta; Pierre Trudeau; Kenneth Kaunda; Julius Nyerere; Lee Kuan Yew n’abandi.

Yakomeje agira ati “Ihereye ku musingi abo bagabo bubatse, Commonwealth ya none ifite akamaro gakomeye mu guhuza ibihugu biyigize, kubaka imibanire myiza hagati y’abaturage babyo no kububakira Isi itekanye. Ndifuza ko iyi nama y’Abakuru ba za Guverinoma itazagaragaza isano ibihugu byacu bifitanye gusa, ahubwo izerekana n’icyo imariye abaturage bayo, mu gushaka ibisubizo ku bibazo bihari no gutuma ibyifuzo byabo bigerwaho.”

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, yavuze ko ari iby’igiciro kwakira iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu, itaherukaga kubera mu Bwongereza mu myaka igera hafi kuri 40 ishize.

Yagize ati “Mu myaka myinshi ishize, uyu muryango wagiye uhuriza hamwe ibihugu, ibikiri bito n’ibimaze igihe, ibifite ubuso bunini n’ibito, hagamijwe kwishimira isano duhuriyemo no gukorera inyungu dusangiye. Hari ibibazo byagiye bibamo, ibyiza byagezweho ndetse n’ibibi. Ariko nizera n’umutima wanjye wose ko hari ibyiza byinshi Commonwealth ishobora gukora.”

minisitiri_w_intebe_w_u_bwongereza_n_umwamikazi_elizabeth
umwamikazi_elizabeth_ii

Diamond Plutnumz mu mabokoyabashinzwe umutekano

0

Umuririmbyi Diamond Platnumz umaze kubaka izina mu bakora umuziki muri Afurika yatawe muri yombi aryozwa gushyira ku mugaragaro amashusho ’yangiza umuco’.

Umuririmbyi Diamond Platnumz umaze kubaka izina mu bakora umuziki muri Afurika yatawe muri yombi aryozwa gushyira ku mugaragaro amashusho ’yangiza umuco’.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Itumanaho muri Tanzania, Harrison Mwakwembe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Mata 2018 ubwo yagezaga ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko muri icyo gihugu aho yavuze ko uyu muhanzi yafunzwe aryozwa gukwirakwiza amashusho ahonyora umuco w’igihugu.

agize ati “Ntabwo twahagaze, nk’uko mubyibuka twemeje itegeko rigena ibigomba gutambuka mu itumanaho rusange mu minsi ishize, ubu twamaze guta muri yombi umuririmbyi w’icyamamare Diamond, kubera gushyira amashusho atemewe ku mbuga nkoranyambaga.”

BBC yatangaje ko nyuma y’ifatwa rya Diamond, Polisi ya Tanzania ikomeje gushakisha undi muririmbyi witwa Nandy na we ushinjwa kwangiza umuco abinyujije mu mashusho yasohoye.

Diamond

Diamond yafunzwe nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize yashyize kuri SnapChat video imugaragaza asomana umunwa ku wundi n’umukobwa w’umuzungu. Yafunzwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, arimo gukurikiranwa na Polisi.

Minisitiri Harrison Mwakwembe yabwite Inteko Ishinga Amategeko ko Diamond Platnumz agiye kubanza gukorerwa dosiye hanyuma hakarebwa uburyo yashyikirizwa urukiko; yahise avuga ko “Nandy na we agomba gufatwa agafungwa”.

Diamond yatawe muri yombi aryozwa amashusho yasakaje asomana n’inkumi
Amakuru aturuka mu bantu batandukanye banditse iby’ifungwa rya Diamond ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko uyu muhanzi yatawe muri yombi agiye gusura Zari bahoze babana wari umaze iminsi amushinja kutita ku bana babyaranye.

Mu bandi bikomwe n’abadepite ku kibazo cy’abasakaza amafoto n’amashusho yica umuco, hagarutsweho izina rya Zari n’abambari be, itsinda rya Shilole rimurwanirira mu gutukana ku mbuga nkoranyambaga, Wema Sepetu n’abamurwanirira, n’abandi.

Diamond atawe muri yombi amaze iminsi mu bindi bibazo by’indirimbo ze ebyiri zari muri 13 zahagaritswe na Leta ya Tanzania kubera kwamamaza amashusho y’urukozasoni. Ibi byakozwe nyuma y’aho Perezida Magufuli anenze ibigaragara mu mashusho y’abahanzi bo muri icyo gihugu.

Byagenda bite isi iramutse igonzwe na kimwe mu bibuye byo mu isanzure

0

Mu isanzure isi n’indi mibumbe igaragiye izuba ihora mu rugendo rwo kuzenguruka izuba, gusa nkuko abahanga bamwe bagenda babitangaza isi ishibira kuza gongana n’ikibuye cyo mu isanzure bakunze kwita mu rurimi rw’amahanga (Asteroid).

ingaruka yamabuye ahanuka mu isanzure yikubita kwisi igaragazwa na (science) igaragaza ko mu gihe runaka ibyo bibuye bizahanuka bikikubita kuri uyu mubumbe utuwe na miriyari zirenga 7 (7,000,000,000) zabantu. ni mu gihe ikibuye giheruka kwikubita kwisi kivuye mu isanzure hashize imyaka irenga miriyoni 65 byazanye iturika ridasanzwe mu kirere bigahisha ureurmuri rw’izuba bivugwako arinabyo byateye izimira by’ibinyabuzima bitandukanye harimo n’inyamanswa za Dinosaur.

ikibuye icyo aricyo cyose cyahanuka kwisi kikitura kwisi cyatuma haba ibintu bidasanzwe kuko cyazana iturika rikomeye cyane twafata nkurugero ku kibuye cyitwa  1997XF11 biteganije ko mizanyura hafi cyane ku isi mu mwaka wa 2028 kizaba gifite umuvuduko ungana ibirometero 30,000 ku isaha (30,000 mph) uwo muvuduko ungana utyo ukaba ungana nuwa bombe bikaba bishoboka cyane ko ikibuye cyahanuka kiri kuruwo muvuduko cyatwara ubuzima bwabantu bose batuye ino si.

Byari ibirori mu gitaramo Rwanda Connect’ i Kampala

0
Charly &Nina

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 14 Mata 2018 mu mujyi wa Kampala mu kabyinirio ka Atmosphere habereye igitaramo gikomeye aho Dj Pius ndetse n’itsinda rya Charly na Nina basusurukije abasohokeye muri aka kabyiniro mu gitaramo kiswe ‘Rwanda Connect’ kigamije gusabanisha abanyarwanda baba muri Uganda.

Muri iki gitaramo kandi hagaragayemo umunyarwenya Nkusi Arthur ndetse na Vj Mupenzi umwe mu bahanga hano mu Rwanda mu bavangavanga imiziki yaba mu buryo bw’amajwi cyangwa bw’amashusho. Charly na Nina ndetse na Dj Pius bashimishije bikomeye abari bitabiriye iki gitaramo banakomeza kuzamura ibendera rya muzika y’u Rwanda hanze y’igihugu cyane ko ibi ari bimwe mu byamamaza umuziki w’u Rwanda.

Iki gitaramo kitabiriwe n’abantu banyuranye bakunze gusohokera muri aka kabyiniro ndetse n’abandi bari baje kwihera ijisho aba bahanzi bari bavuye mu Rwanda cyane ko akabyiniro kari kakubise kuzuye. Usibye aba banyarwanda bari muri iki gitaramo ariko kandi hagaragaye n’abandi nka Allan Toniks, Alex Muhangi umunyarwenya ukomeye muri Uganda bari baje kwifatanya n’aba bahanzi bari bavuye mu Rwanda.

Dj Pius ku rubyiniro

Dj Pius yahamagaye Allan Toniks ku rubyiniro ngo bafatanye indirimbo bahuriyemo ‘Private Party’

Nina kurubyiniro

Charly

Umunyarwenya Nkusi Arthur yari muri iki gitaramo

ARTHUR

The Ben yageze i Kigali atangaza ko aje kwifatanya n’abanyarwanda gusoza icyumweru cy’icyunamo

0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mata 2018 ni bwo Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yageze mu mujyi wa Kigali, atangaza ko aje mu Rwanda mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda muri rusange gusoza icyumweru cy’icyunamo mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhanzi w’icyamamare mu Rwanda ndetse no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba yagombaga kuba yaraye mu Rwanda ariko indege yari afite iva mu mujyi wa Kampala muri Uganda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 12 Mata 2018 iramusiga, bituma ahindura vuba na bwangu afata indege ya mu gitondo cya kare na cyane ko yifuzaga kwifatanya n’abanyarwanda mu gusoza icyumweru cy’icyunamo gisozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mata 2018.

he Ben yari amaze iminsi mu bihugu bya hano hafi birimo na Uganda yahagurukiye. Kuba yari ari hafi y’u Rwanda icyunamo kikagera atari mu Rwanda kubera akazi yari afite hanze byabaye ngombwa ko afata icyemezo ko kitarangira nta gahunda n’imwe yitabiriye cyane ko nk’umunyarwanda ukunda u Rwanda yumvaga umutima we umuhatira kuza mu Rwanda ari nayo mpamvu yaje aho ari bunitabire igikorwa cyo gusoza icyunamo kibera i Rebero.

Abajijwe impamvu yatinze kuza mu Rwanda, The Ben yatangaje ko byatewe n’uko yari afite inama bityo ntibimworohere guhita aza, gusa avuga ko yishimiye kuba ahageze. The Ben yabwiye Inyarwanda.com ko agomba gusubira muri Uganda ndetse no muri gahunda z’akazi kuri uyu wa Mbere tariki 16 Mata 2018.

Kwibuka24: Abanyeshuri biga mu ishuri rya muzika rya Nyundo basohoye indirimbo ’Mata y’Amaraso’

0

Tariki 7 mata 2018 mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ni bwo abanyeshuri bo mu ishuri rya muzika rya Nyundo baririmbye mu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi cyane ko aribo bari batoranyijwe. Kuri ubu iyi ndirimbo baririmbye bamaze gushyira hanze amashusho yayo.

Iyi ndirimbo yaririmbiwe bwa mbere mu ruhame tariki 7 Mata 2018 bayise ‘Mata y’Amaraso’, ikaba ihuriyemo abanyeshuri biga mu ishuri rya muzika rya Nyundo baririmba mu buryo bwa korali, aha hakaba harimo na bamwe mu bafite amazina akomeye mu muziki wa hano mu Rwanda bagiye kwiga muri iri shuri barimo Danny Nanone ndetse na Dereck wo mu itsinda rya Active.

Miss Rwanda Liliane asanga urubyiruko ari rwo rufunguzo rw’uko Jenoside itazongera kubaho ukundi

0
Miss IRADUKUNDA Liliane

Ni ku nshuro ya 24 u Rwanda n’Isi yose bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyampinga w’u Rwanda 2018, Iradukunda Liliane wavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari byinshi yumvise n’ibyo yabwiwe; muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi hari ubutumwa yageneye Urubyiruko by’umwihariko mu rwego rwo gukumira Jenoside ntizongere kubaho ukundi.

Miss IRADUKUNDA Liliane

Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mata 2018 Iradukunda Liliane uherutse kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ni umwe mu bari baherekeje abana bibumbiye muri Ndayisaba Fabrice Foundation, akaba yifatanyije nabo mu gikorwa cyo kwibuka abana bato ndetse n’ibibondo byishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Liliane aganira na Inyarwanda.com yabajijwe muri rusange ubutumwa yaha urubyiruko muri ibi bihe.

Mu magambo ye Miss Iradukunda Liliane yabwiye Inyarwanda.com ko urubyiruko igihe rwaba rwitwaye neza rukubaka u Rwanda ruzira amacakubiri nta Jenoside yazongera kubaho ukundi. Yagize ati”Ubutumwa naha urubyiruko muri ibi bihe turimo byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni uko aribo bafite uruhare rukomeye mu kuzana impinduka mu gihugu cyacu, rero bakwiriye kwiga bagasobanukirwa amateka yacu, kuko ni bo Rwanda rw’ejo dufite nibamenya amateka yacu bakamenya aho twavuye n’aho tugeze bizatuma bafata ingamba zibaganisha ku kubaka igihugu kizira amacakubiri na Jenoside ubwo ntiyakongera kubaho urubyiruko rubigizemo uruhare.”

Kutarya iminwa ku bahishira abajenosideri, ihumure,… iby’ingenzi mu mbwirwaruhame za Kagame mu Kwibuka

0

Perezida Paul Kagame yashimangiye kenshi ko ibibazo Abanyarwanda baciyemo bakwiye kubivanamo amasomo atuma bubaka igihugu bifuza, ariko kandi amateka akwiye kugaragazwa uko ari kuko hari benshi bashaka kuyagoreka mu nyungu zabo bwite.

Mu butumwa butandukanye ageza ku Banyarwanda buri mwaka mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Umukuru w’Igihugu akunze gutanga impanuro ashingiye ku bibazo igihugu kiba kiri kunyuramo, akabihuza n’amasomo gikwiye kuvana mu mateka cyaciyemo.

2017: Aha twahageze dute?

Mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 2017, Perezida Kagame yahumurije abarokotse Jenoside ko batari bonyine, anagaruka ku buryo hari ibihugu bikomeje gukoresha Umuryango w’Abibumbye mu guhakana jenoside.

Yagize ati “Kwibuka ni ngombwa kandi ndagira ngo mbwire abacitse ku icumu ku buryo bw’umwihariko ko batari bonyine. Batakaje imiryango, ariko hari umuryango umwe batatakaje: ni igihugu cyabo. U Rwanda ni umuryango w’abacitse ku icumu, ni umuryango wa buri Munyarwanda. Ibyo nabyo, kwibutsa ko batari bonyine, ni kimwe mu gusubiza cya kibazo: twageze aha dute?”

Mu butumwa bwe yongeyeho ati “Ugiye kureba no mu gihe abantu bicwaga, Loni ubundi yagombaga kugira icyo ibikoraho, yari ifite ibibazo byayo. Ariko burya biragoye kumenya Loni icyo ari cyo, kuko Loni ntabwo ari igihugu. Ni umuryango ibihugu bihuriyemo. Ahubwo ibihugu bifite imbaraga bikoresha Loni uko bishaka. Ibintu byaba byabaye bibi Loni akaba ariyo ifatwa n’icyaha; byaba byabaye byiza, ibihugu biyirimo, biyikoresha akaba ari byo bifata ishimwe.”

2016: Abishwe muri Jenoside si umubare gusa

Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’imyaka 22 Abanyarwanda bayimaze mu rugendo rwo kwibuka abana babo kandi bafite umugambi umwe, wo kubaka igihugu kibereye Abanyarwanda.

Yagize ati ‘‘Abantu barenga miliyoni imwe batakaje ubuzima bwabo, bazize ingengabitekerezo mbi. Abo bose ntabwo ari umubare gusa, ntabwo ari umubare w’abantu bapfuye tukabara miliyoni bagahita. Ni imiryango, ni inshuti, ni abavandimwe, bakundwaga n’abasigaye, bubahana. Ni nako bikomeza nubwo batakiriho. Ariko rero, amateka y’u Rwanda n’Abanyarwanda ntabwo ari aha yarangirira. Ntabwo yarangirira ku kuntu twatakaje abacu.’’

Perezida Kagame yavuze ko abakwifuza kongera guhungabanya igihugu batabishobora, gusa ngo akenshi ni uko biba mu magambo gusa n’ubwo rimwe na rimwe hari ubwo bagerageza.

Yakomeje agira ati ‘‘Uwagerageza guhungabanya ibyo tumaze kubaka mu myaka 22 ishize, abo mwumva bizengurutsa imipaka mu bihugu by’abaturanyi cyangwa bagira bate… Biratinze gusa, ngo bahe abantu uburyo bwo kurangiza ikibazo! Biratinze ngo bagerageze icyo bifuza gukora. Ntabwo bamenya icyabakubise. Ubu ndibwira ko banyumva. Iyaba banyumvaga, bakabyihutisha, bakagerageza bagaha abantu uburyo bwo gucyemura icyo kibazo. Byaba ari ukwibeshya!’’

2015 : Amahanga aracyarindira umutekano abajenosideri

Mu 2015, Perezida Kagame yavuze ko nubwo ibintu bigenda bihinduka, hari bamwe bagifite umutima wo gukora Jenoside binyuze mu gukingira ikibaba abayikoze aho kubashyikiriza ubutabera. Yanagaragaje uruhare abanyamahanga bafite muri ibyo bikorwa, ahereye no ku rwo bagize mu gucengeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda.

Yatanze ingero ku bikorwa byari biherutse mu 2012, ubwo Isi yose yateraniraga ku Rwanda kubera intambara yari iri mu Burasirazuba bwa Congo yo guhangana na M23, umutwe amahanga yavugaga ko uterwa inkunga n’u Rwanda, maze bawuteraniraho.

Yagize ati ‘‘Babirangije hasigara FDLR; bati FDLR urareba ntabwo ikiri abajenosideri ni abuzukuru b’abajenosideri ntabwo turi bubakoreho. Ndetse bitangiye barongera bati ariko urabizi? Usibye niby’uko ari abuzukuru bakaba ndetse ari abana n’ubundi iki ntabwo ari ikibazo. Bagihindura ikibazo cya politiki batangira kubashakira, uburyo bugaragaza ko ikibazo cyabo ari icya politiki.’’

‘‘Bivuze ngo ibihumbi byose twibuka uyu munsi hano ndetse no mu bice byose bishwe mu gihugu bifite impamvu za politiki zihagije gusobanura ko bagombaga gupfa. Ni ukuvuga ngo urupfu rw’ibihumbi n’ibihumbi tunibuka uyu munsi muri rusange mu gihugu, ariko noneho n’ibindi byinshi bihambye hano aho turi, bivuze ko buriya gupfa kwabo atari byo aba Banyarwanda bita “Jenoside”, bishobora kuba bifite impamvu zigaragara za politiki zabiteye ndetse zishobora kugira ikizisobanura.’’

Yahise anakomoza kuri filime mbarankuru yakozwe n’Umwongereza Jane Corbin, ibintu Kagame yavuze ko bari batangiye gukina ibyerekana ko mu Rwanda Jenoside bavuga ko nta n’iyabaye.

Ati ‘‘Babishyira muri filime bavuga ko byari ibintu byatewe n’abishwe. Abishwe, nibo babiteye. Abahigwaga. The Untold Story y’u Rwanda. Ikitavugwa ni uko abahigwaga aribo babiteye. Nibo byaturutseho. Nabyo tukabyumva dutyo bigahita. Hanyuma amahanga menshi tuzi afata abajenosideri nka VIPs, mujya mwumva ikintu bita VIP (abantu bakomeye cyane). Yego, babafata nk’abanyacyubahiro, ntawe ubakoraho, bararinzwe. Nabicaye mu bihugu bagambaniramo kongera kugaruka gukora Jenoside hano. Bararindwa.”

2014: Erega n’ubundi ukuri ntiguhinduka!

Perezida Kagame yashimangiye uruhare ibihugu by’amahanga byagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bidashaka kwemera uruhare byagize, nyamara ukuri kutajya guhinduka.

Yagize ati ‘‘Ntabwo abantu bagurirwa kugira ngo bahindure amateka yabo. Nta gihugu n’ubwo cyaba kibwira ko ari igihangange, gifite ububasha bwo guhindura ukuri. Les faits sont têtus. (Ukuri ntiguhinduka) Iyo rero tuvuga ku ruhare rw’abanyamahanga n’inzego z’amahanga muri Jenoside, ni uko kuyikumira bisaba ko habaho kumvikana neza kw’amateka. Ntabwo ari uko dushaka gushyira icyaha ku bandi.”

2013: ‘Kwibuka nibyo bizatuma dukumira ikibi’

Mu 2013 niwo mwaka ibikorwa byo kwibuka byatangiye kujya ku rwego rw’umudugudu, kugira ngo Abanyarwanda bose bagire amahirwe yo kubyitabira, babigire ibyabo, kandi bagire uruhare rugaragara muri gahunda zose zo kwibuka.

Perezida Kagame yagize ati “Kwibuka Jenoside ni inshingano kuri buri Munyarwanda. Iyi nshingano tugomba kuyitoza abakiri bato nabo bakazayiraga abazabakomokaho uko ibihe bisimburana. Uko guhererekanya amakuru ku mateka yaranze igihugu cyacu, n’ubwo ari mabi, nibyo bizadufasha gukumira ikibi, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ikindi cyose cyashaka gusubiza Abanyarwanda aho tuvuye, ahubwo tugaharanira icyiza cyateza imbere Abanyarwanda bose.’’

Yavuze ko ariyo mpamvu amateka y’u Rwanda agomba kwigishwa mu mashuri, abari bato n’abavutse nyuma y’i 1994 bakamenya ububi bwa politiki mbi n’abayobozi babi byoretse u Rwanda muri Jenoside.

2012: Hari amahanga akora bya nyirarureshwa

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame, yavuze ko bamwe mu bahekuye u Rwanda bacyidegembya mu bihugu byitwa ko byateye imbere mu bijyanye n’ikiremwamuntu, ubwigenge n’agaciro k’ubuzima, rimwe na rimwe ntibinagaragaze ubushake bwo kubageza imbere y’ubutabera.

Yagize ati ‘‘N’iyo ndetse batawe muri yombi, bikaba ari ibya nyirarureshwa kugira ngo twibwire ko hari icyo babikoraho, ndetse ntibitinda bakaba bararekuwe. Nyamara nk’uko tubizi, iyo ibyo bihugu bihuye n’ibibazo by’iterabwoba, byo guhungabanya umutekano wa ba nyiri ibyo bihugu, biyambaza Isi yose, bakayikangurira kubihagurukira ngo bikemurwe, ndetse rimwe bagakoresha n’ingufu kugira ngo abantu bose babyitabire.’’

Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana impamvu ku Banyarwanda bitagenda bityo, agasanga “bivuze ko wenda ari uko agaciro k’Abanyarwanda cyangwa k’Abanyafurika ari gato kurusha ako ubuzima bw’abandi buhabwa.’’

2011: Akababaro k’Abanyarwanda karimo imbaraga

Perezida Kagame yabwiye imbaga yari ikoraniye kuri Stade Amahoro ko ibibazo byinshi Abanyarwanda banyuzemo bigomba kubatera imbaraga, bikabereka n’uburyo bwo kwishakira ibisubizo by’ibibazo bafite.

Ati “Birumvikana akababaro, agahinda Abanyarwanda bafite, ariko ako gahinda, ako kababaro icyo twashobora kubivanamo ni imbaraga zo guhangana nabyo. Ni imbaraga zo kubaka ejo hazaza habereye u Rwanda kandi inzira tuyirimo, tugeze kure, n’aho tujya ni kure.’’

2010: Turacyahanganye n’ibintu bibiri

Perezida Kagame yavuze ko igituma Abanyarwanda bahora bibuka akababaro bagize ari politiki mbi ‘yica abantu’ n’abanyapolitiki babi u Rwanda rwagize.

Yagize ati “Twebwe nta bushobozi dufite bwo guhindura politiki mbi y’amahanga ariko dufite ubushobozi bwo guhindura politiki mbi mu gihugu cyacu, kandi ni byo dukwiye gushyiramo ingufu. Ariko n’ubwo mvuze ngo politiki mbi y’amahanga ntituyifiteho ubushobozi, ntibiyibuza guhora ituvangira igihe twubaka politiki nziza mu gihugu cyacu.”

“Ubwo ni ukuvuga ngo na none turacyahangana n’ibintu bibiri. Ariko niturangiza ikibazo dufitiye ubushobozi, ni ukuvuga kurwanya politiki mbi mu gihugu cyacu, ubwo n’ibiva hanze na byo tuzahangana na byo kuko bizasanga dufite ingufu, dufite aho duhera ngo bitatugiraho ingaruka mbi.”

2009: Mu kwibuka, ubuzima bugomba gukomeza

Ubwo yari ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, Perezida Kagame, yavuze ko hakenewe kumenyekanishwa ukuri nyako kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko hari benshi bashaka kugoreka amateka y’igihugu, ariko ukuri guca mu ziko ntigushye.

Yakomeje agira ati “Rero mu gihe twibuka, ubuzima bugomba gukomeza. Tugomba gukomeza kubaka ahazaza heza. Ubu ni ubutumwa bukomeye: Ko tugomba gukomeza kwibuka ahahise, amateka, ibikorwa n’ibimenyetso –tugomba ariko no kwibuka kubaka ahazaza hacu heza.”

“Bikwiye kumvikana ko kubakira ku buzima bw’abacu basaga miliyoni twabuze bitoroshye. Ntabwo byoroshye na gato. Ariko tugomba guhangana n’icyo kibazo. Ntabwo tuzigera tubasha gukemura ibibazo byacu igihe cyose tutiyemeje guhangana nabyo. Hari ibintu byinshi tumaze kugeraho byafatwaga nk’ibirenze ubushobozi bwacu kandi hari n’ibindi byinshi tugomba kugeraho. Mu myaka 15 ishize, guhera mu 1994, hari ibintu twakoze nanjye ntajyaga ntekereza ko tuzabasha kubigeraho.”

 

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Walk to Remember

0

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ‘Walk to Remember’, urugendo rwo Kwibuka ruri mu bitangiza ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bimara iminsi 100.

Kuva mu 2009 urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’abaharanira amahoro n’urukundo, PLP (Peace and Love Proclaimers) rwatangije iki gikorwa cy’urugendo rwo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994.

Ku mugoroba wo ku wa 7 Mata 2018, Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa; Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente; Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Rugege Sam na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, bakoze urugendo rw’amaguru baturutse imbere y’Inteko Ishinga Amategeko bagera kuri Stade Amahoro i Remera.

Aba bayobozi bari barangaje imbere urubyiruko rwinshi na rwo rwari rwitabiriye iki gikorwa.

Nyuma ya ‘Walk to Remember’ hakurikiyeho ijoro ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, igahitana abarenga miliyoni amahanga arebera.

Abantu ibihumbi bari buzuye Stade Amahoro, hatangirwa ubutumwa butandukanye burimo ubugaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, igashyirwa mu bikorwa ariko ko na nyuma yayo imaze guhagarikwa hari abagifite ingengabitekerezo yayo, bikaba bisaba ko irwanywa na buri wese.

Perezida wa Ibuka, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, yagize ati “Turacyabona ibikorwa bitwereka ko hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ibikorwa binagera no ku rwego rukomeye rwo kuvutsa ubuzima. Ntituzahwema kubigaragaza, ndakangurira abacitse ku icumu ku buryo bw’umwihariko, gufatanya n’inzego zitandukanye batanga byihuse amakuru arebana n’iyo ngingo.”

Ibuka yasabye ko hajya hatangwa byihuse amakuru kandi abagaragayeho iyo ngengabitekerezo bakaburanishirizwa aho icyaha cyakorewe.

Abitabira ijoro ryo kwibuka basangizwa amateka y’uburyo umugambi wa Jenoside wateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa

Urugendo rwo kwibuka rwibanda cyane ku rubyiruko nk’umwanya wo kurwibutsa ko muri Jenoside umubare munini w’abayigizemo uruhare bari urubyiruko, kandi ari narwo mbaraga z’igihugu zigomba kucyubaka

Hacanwe urumuri rw’icyizere rushushanya imbaraga no kwigira kw’Abanyarwanda mu myaka 24 ishize

Buri wese yari afite urumuri rw’icyizere mu Banyarwanda

Amakuru agezweho

Kutarya iminwa ku bahishira abajenosideri, ihumure,… iby’ingenzi mu mbwirwaruhame za Kagame...

Perezida Paul Kagame yashimangiye kenshi ko ibibazo Abanyarwanda baciyemo bakwiye kubivanamo amasomo atuma bubaka igihugu bifuza, ariko kandi amateka akwiye kugaragazwa uko ari kuko...

Ubushakashatsi

Byagenda bite isi iramutse igonzwe na kimwe mu bibuye byo mu...

Mu isanzure isi n'indi mibumbe igaragiye izuba ihora mu rugendo rwo kuzenguruka izuba, gusa nkuko abahanga bamwe bagenda babitangaza isi ishibira kuza gongana n'ikibuye...

Ubuzima n’Imyemerere

Siports

Skip to toolbar