Indi miryango 40 yo mu birwa bya Sharita na Mazane yimuwe nyuma y’indi 104 yabanje kwimurwa umwaka ushize

0
373

Kuruyu wa kane  Tariki ya 09 ugushyingo 2017 nibwo  icyiciro cya kabiri kigizwe n’imiryango 40 yari mu manegeka mu birwa bya Mazane na Sharita yambutse irimurwa ijyanwa mu kagari ka Batima umudugudu Mbuganzeri mu murenge wa Rweru. Bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Nsanzumuhire Emmanuel ari kumwe n’inzego z’umutekano.

Bwana Nsanzumuhire Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera

Mu ijambo Bwana Nsanzumuhire yagejeje ku baturage bavuye muri ibyo birwa, yabasabye gukora bitezimbere nk’uko n’ahandi bakoraga. Ati :’’Aho mugiye gutuzwa hari hegitare 100 zagenewe ubuhinzi aho buri wese azahabwa ahe. Mugomba gutangira mukitabira ubuhinzi n’indi mirimo ibaha amafaranga abandi musanze bazaba barimo gukora’’.

Bwana Nsanzumuhire Umuyobozi w’Akarere yibukije abo baturage bahawe inzu ifite agaciro gasaga miliyoni 13 kuyifata neza kuberako bazihawe ngo bazibemo n’imiryango yabo

Inzu z’icyitegererezo bimuriwemo

Ukinjira mu mudugudu

Hagikorwa ibikorwa byo kubaka uyu mudugudu

Abana bimuwe bari mu nzu mberabyombi bubakiwe

 

Ababyeyi babo

Iki cyiciro cya kabiri kigizwe n’abantu 198 bazatuzwe mu mazu mirongo 40 yiyongera ku yandi 104 yatujwe mu cyiciro cya mbere. Buri mwaka abaturage batuye mu birwa bya Mazane na Sharita bazajya bubakirwa kugeza ubwo nta muturage uzasigara ku butaka buri muri ibyo birwa. Icyiciro cya mbere cyimuwe kuwa 28 kamena 2017. Kugeza ubu, mu birwa bya Sharita na Mazane hamaze kwimurwa imiryango 144 mugihe hateganyijwe kwimurwa imiryango isaga 300. Icyakora Umuyobozi w’Akarere yizeza neza indi miryango 156 isigaye ko igomba kwimurwa bitarenze mu mwaka utaha wa 2018 nkuko biri mu ngengo y’imari y’aka karere ya 2017/2018.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here