Menya byinshi ku ku mabonekerwa y’ Ikibeho

0
700

Byose bitangira mu mwaka wi 1981 ku itariki ya 28 byose bitangirira ku mwana w’umukobwa Alphonsine umwana w’umukobwa wakomokaga mugisaka ;mugisaka muriyo mwaka harihazwiho amarozi,abazimu,imyuka mibi ninabyo byateye benshi gushidikanya kuriryo bonekerwa byinsi tugiye kubagezaho ni ikiganiro  RTV yagiranye nabavugwa ko babonekewe ndetse nabaturage baho twaganiye

Alphonsine uwambere mubabonekewe

Natariya Mukakewe i kibehompazimaka numwe mubabonekewe Ikibeho aragira ati “ Alphonsine yatubwiraga ko yabonye bikira mariya ariko twe ntitwa byemeraga neza ariko agakomeza kutubwira ko we yamwibiriye ko ari nyina wa jambo twe twashakaga aho yakandagiye tukahabura twanashakaga ikimenyetso ko koko ariwe tukakibura”

Inkuru iva kwishuri ikwira hose ikibeho ikwirakwira mu baturage batuye aho hafi ,inkuru itari yoroheye abayumva abantu batangira kuva imihanda yose bazira aho ku hasengera padiri Eduard Sinayobye wakurikiranye ayo mabonekerwa yagize ati”Kubonekera Abana baba nyarwanda nukuvuga ko ijuru ryakingukiye Urwanda bivuga ikintu gikomeye kuko uwo mubyeyi yababwiye ko abonekera uwo ashaka igihe abishakiye”

Nyuma yo kwiyereka Alphonsine mumwaka wi 1982 yaragarutse yiyereka undi mwana wumukobwa Natariya Mukampazimaka umukobwa utaremeraga ibyamabonekerwa ariko wakundaga gusenga nibwo yatse uruhushya ajya gusenga yagize ati” natangiye gusenga mvuga ishapure mbona  umuntu aje ansanga ageze nko muri metero enye hejuru yange arampamagara arambwira ngo natariya mwana wange jya usenga cyane usengere isi kuko imeze nabi”

Muganga Ntahomvura wakurikiranye aba bana

Ubuyobozi bwa kiriziya byatangiye gukurikirana ibyo bintu twe ubwacu twavugane na muganga Ntahomvura venant umwe mubaganga bari muri komisiyo ya gukurikirana abo bana agira ati”nabwiye natariya kwiyiriza ibyumweru bibiri ndebe ko aba akiri muzima cyane”

Muruwo mwaka nanone undi mwana wumukobwa arabonekerwa Mukangango yari umuna w’ umukobwa utajya ukozwa ibyo isengesho yarari no mwitsinda rirwanya ibyo bagenzi be bavugaga ko babonekewe nawe yaje kubonekerwa numubyeyi bikira mariya

Icyatangazaga abantu bose ubwo butumwa bwari butandukanye ariko bukagera naho buhurira tariki ya 15 kanama 1982 bikira mariya abo bakobwa yabahereye ibonekerwa hamwe ariko ibyo yaberetse byakuye benshi imitima aho yaberetse ibintu bibi ubwicanyi,amaraso nibindi byinshi bibi cyane

Umu padiri wakurikiranye aya mayerekwa

Amabonekerwa yarakomeje bikira mariya ababwiko bakomeza gusenga kuko igihugu cyabo cyari kigiye kugwa mu mwijima ukomeye aya ma bonekerwa yarangiye ku itariki ya 28 ugushyingo 1989 abejye ko babonekewe bari batatu mugihe abavugaga ko babonekerw bari barenze gato kuri 30

Ubushaka shatsi bwakorewe kubantu 18 bavugagwa ko babonekerwaga bavuga ko kubonekerwa hari ababyitinya no kubona ibidahari bizwi nki irwara ninayo mpamvu abavugaga ko babonekewe bose batemejwe

Natariya wemeye kuvugana na RTV akaba numwe mubabonekewe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here