Mumashuri ya kaminuza ururimi rw’icyongereza rugiye kugirwa isomo kugirango abanyeshuri barangije bazabe baruzi neza

0
302

 

 

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko ururimi rw’Icyongereza rugiye kugirwa isomo mu mashuri yose muri kaminuza, hagamijwe ko abarangiza bazaba baruzi neza ku rwego ruhagije.

Uyu ni umwe mu myanzuro 13 yafatiwe mu mwiherero w’abayobozi wabaye kuva ku wa 26 Gashyantare kugeza ku itariki ya 1 Werurwe, ugamije guteza imbere ireme ry’uburezi no kunoza imyigishirize y’indimi hitawe ku rurimi rw’Icyongereza.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura, yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Mbere ko kugira ngo ireme ry’uburezi rinoge kandi ritere imbere, abanyeshuri bagomba kuba bazi neza ururimi bigamo n’abarimu bakamenya ururimi bigishamo.

Mu mashuri abanza bishimangirwa ko abana kugeza mu wa kane biga mu Kinyarwanda ariko iyo barenze mu wa kane biga mu Cyongereza.

Yakomeje agira ati “Hari imbogamizi dufite y’uko abantu barangije amashuri makuru baba batazi ururimi rw’Icyongereza ku buryo bunoze. Biba inzitizi ikomeye cyane iyo bajya muri za kaminuza cyangwa iyo batangiye gukora mu bigo by’abikorera, cyane aho Leta y’u Rwanda iri gukangurira abikorera bavuye hanze kuza gukorera mu gihugu.”

Yavuze ko biba byiza ko abarangije amashuri makuru bakabaye bazi neza kuvuga no kwandika ururimi rw’Icyongereza ku buryo bunonosoye.

Yakomeje agira ati “Ibi birasaba ko tuzakomeza kunoza imyigishirize y’indimi cyane cyane Ikinyarwanda mu mashuri abanza, mu mashuri atatu y’inshuke n’amashuri atatu abanza, ariko cyane cyane uburyo Icyongereza cyigishwa mu mashuri makuru, abana bakakimenya bakarangiza amashuri ya kaminuza bazi Icyongereza ku buryo bunonosoye.”

Ati “Ni byinshi dutekereza mu buryo bwo gushimangira, natanga ingero, ubundi abanyeshuri barangije uwa mbere wa kaminuza nibwo bakora ikizamini cy’Icyongereza bakarekera aho. Imwe mu ngamba y’uburyo tuzashyira mu bikorwa uyu mwanzuro ni uko abanyeshuri ba kaminuza umwaka wa mbere, uwa kabiri, uwa gatatu kugeza mu wa kane bazajya biga Icyongereza, kandi bagomba kugitsinda mbere yo kugira ngo barangize kaminuza.”

Undi mwanzuro wafashwe ureba uburezi ni ugukora icyegeranyo cy’abarangije kwiga za kaminuza no gushyiraho gahunda iboneye yo kubahuza n’aho bakenewe ku isoko ry’umurimo.

Minisitiri Mutimura yavuze ko ubusanzwe hari ubwo abarangije za kaminuza badashobora kumenywa n’ababashaka ku isoko ry’umurimo bitewe n’uko nta makuru afatika agaragaza neza buri muntu warangije kaminuza n’icyo yize.

Niyonsaba jean de la paix  sangiza.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here