Police y’urwanda ntizihanganira nagato ubujura “yabitangaje ubwo yashikirizaga Joseph telephone ye igendanwa yari yaribwe, hamwe na Nathan wasubijwe mudasobwa ya positivo”.

0
400

 

 

Umusore ukomoka muri Espagne, Joseph, wari waribwe telefone n’abandi bibwe mudasobwa na televiziyo mu Karere ka Gasabo, babisubijwe nyuma y’aho Polisi ibifashe.

Ku wa 9 Werurwe nibwo Poliosi yagaragaje abakekwaho ubujura barindwi, n’ibikoresho bitandukanye bari baribye, birimo televiziyo ebyiri nini (Flat Screen), mudasobwa imwe yo mu bwoko bwa Positivo, indangururamajwi nini ebyiri, telefoni ndetse na bimwe mu byuma by’Ikigo gikwirakwiza amazi (WASAC).

Ubwo hagaragazwaga abo bashinjwa ubujura n’ibyo bibye, hari abahise basubizwa ibikoresho byabo barimo Joseph, umusore ukomoka muri Espagne wari wibwe telefoni avuye mu gitaramo cya Charly na Nina baheruka gukora.

Yagize ati ”Biranshimishije cyane kuba mbonye telefoni yanjye, hari hashize iminsi bayinyibye; bayitwaye mvuye mu gitaramo nijoro. Biranshimishije kuko n’iwacu muri Espagne sindabona Polisi yaho ihamagara abantu ngo ibasubize ibintu byabo bibwe.”

Shema Nathan wari waribwe mudasobwa ntoya yo mu bwoko bwa Positivo, yavuze ko yari amaze ibyumweru bibiri bayimwibye, amaze no kuyiheba ariko aza kumva umupolisi amubaza niba nta kintu yabuze, abanza no kumuhakanira ariko aza kumubwira ko hashize ibyumweru bibiri yibwe mudasobwa. Umupolisi nibwo yahise amubwiye itariki azagira ku biro bya Polisi kuyifata.

Bamwe mu bafatanywe ibi bikoresho bavuze ko bitwikiraga ijoro bakajya kwiba mu ngo z’abaturage ariko inzego z’umutekano zikabafata batararenga umutaru.

Ukurikiranweho kwiba televiseur nini ifite agaciro k’abarirwa mu mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 (Flat Screen), avuga ko ayiba yari kumwe na bagenzi be bica urugi rw’umuturage bajya mu nzu barayitwara.

Yagize ati ”Twaragiye dukingura inzu y’umuntu … dukuramo flat turayijyana, nahise ntega moto ariko tukimara kwigira imbere gato duhura n’abashinzwe umutekano baraduhagarika baramfata”.

Undi nawe yemeye ko we na bagenzi be bari basanzwe biba ibyuma bakajya kubigurisha, ikilo kimwe bakigurisha amafaranga y’u Rwanda ijana. Muri ubwo bucuruzi niho we na bagenzi be bigiriye inama yo kujya kwiba ibyuma bipfundikira ibinogo (regards) mu Kigo gikwirakwiza amazi (WASAC), Polisi imufata ataragera aho yagombaga kukigurishiriza mu Murenge wa Ndera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Senior Superitendent of Police(SSP) Emmanuel Hitayezu, yasabye abanyarwanda n’abaturarwanda kujya birinda kugura ibikoresho ahantu habonetse hose.

Yabasabye kujya bagurira ahantu hazwi bahabwe inyemezabwishyu ikazamufasha guhabwa igikoresho cye mu gihe cyibwe,kandi bakajya bibuka gushyiraho utumenyetso.

SSP Hitayezu yagize ati”Turakangurira abanyarwanda n’abaturarwanda kujya bagurira ibikoresho ahantu hazwi, babahe inyemezabwishyu kandi bazibike neza, kandi bajye bibuka kwandika nimero ziranga ibyo bikoresho byabo kuko bizajya bibafasha kongera kubisubizwa nka gutya byafashwe.”

Yakomeje asaba abanyarwa gukomeza kugira umuco wo gutangira amakuru ku gihe hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha.

Ku geza ubu mu bubiko bw’ibiro bya Polisi mu Mujyi wa Kigali habitse ibikoresho byinshi byibwe bigafatwa ariko ntibirabona bene byo kuko akenshi baza kubireba badafite ibigaragaza ko ari ibyabo.

Police y;urwanda ishikiriza umusore  witwa joseph ukomoka mububirigi telephone ye igendanwa

Police y;urwanda ishikiriza umusore  witwa Nathan shema  mudasobwa ye yari yaribwe

Niyonsaba Jean De La Paix sangiza.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here