Sobanukirwa inkomoko y’insigamigani” yagiye kwangara”

0
339

Insigamigani Ivuga ngo yagiye kwa ngara biyikoresha bashaka kugaragaza ko umukobwa cyangwa umugore  yigira ikirara agatembera bikabije akirirwa mumihana akiririzakugeza bwije ibibitamenyerewe kubari.

Dore inkomoko y’iyi nsiga migani igira iti:<<yagiye kwangara>>.

Kera habaye ho umugabo akitwa Ngara  akagira igikundiro  akanamenya kuganira cyane,bavugako yashoboraga kukuganiza ukibagirwa gutaha cyangwa  ukibagirwa iyo warugiye  n’icyarikikuzinduye  arko byagera kubakobwa bikaba akarusho kuko ngo yagiraga akarimi karyohereye cyane  kuburyo yasohoraga amagambo utashidikanya kuvuga ko yararyoheye amatwi nkuko ubuki buryohera ururimi.

Uko kumenya kuganiza abari cyane byatumye bamwe bacika iwabo iteka bakigira kwangara ngo abaganize , Mumasaha y’umugoroba wasangaga kwa nga hateraniye abakobwa benshi  kandi ugasanga bakeye kumaso bisobanuye ko bishyimye .Iminsi irahita indi irataha bimeze uko  bizagufatwa nkakamenyero ko umukobwa wese utari murugo numukobwa wese batazi aho yaganye bamushakira kwa ngara.

Abo muri icyo gihe bafata ko umukobwa wifata akagenda  aba yagiye kwangara birakomeza kugera magingo aya umukobwa wese wahagurutse akagenda byahatonahato ntaho agiye hazwi bavuga ko yagiye kwangara.

Ngayo rero dore inkomokomy’insiga migani yafashe ibihe nibihe kugeza ubu ikaba igikoreshwa ariyo “Yagiye kwangara

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here